Hatangajwe imishinga 12 igomba gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’irushanwa ryiswe Tangira Start Up TV, rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

 

Ni imishinga yatoranyijwe muri 50 yari ihatanye mu cyiciro cy’itora rusange yatoranyijwe mu gice cya mbere cy’iri rushanwa.

Ba rwiyemezamirimo bafite imishinga 12 yatoranyijwe ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho 80% yatowe n’akanama gafata ibyemezo mu gihe 20% yatowe n’abaturage binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iri rushanwa ryitezweho gufasha ba rwiyemezamirimo bakizamuka kubona ubumenyi, amahugurwa, guhura n’abantu batandukanye bagira icyo bigiraho ndetse n’inkunga y’amafaranga yo guteza imbere imishinga yabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Mudenge Ingabire Phionah, uhagarariye abajyanama mu gukora imishinga (Mentors in Business), yashimangiye ko ba rwiyemezamirimo bakomeje muri icyo cyiciro cy’irushanwa batowe hashingiwe cyane ku dushya ifite n’inyungu ku baturage.

Agaragaza ko urubyiruko rwinshi rufite inyota yo gukora imishinga ariko rugifite amikoro make no kwitinya asobanura ko biteguye kubafasha.

Ati” Urubyiruko rwinshi rugaragaza ko rufite inyota yo gutangira gukora imishinga ariko ikibazo kikaba ko baba batayiteguye neza ni yo mpamvu ari inshingano zacu kubafasha kugira imishinga ifatika, ifite ireme, kandi ifite ejo hazaza.”

Umuyobozi wa Tangira Start-Up TV Contest, Remmy Lubega, yavuze ko intego nyamukuru y’uyu mushinga ari ukugaragaza no kumenyekanisha ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’imishinga yabo babaha urubuga rwo kwimenyekanisha.

Yasobanuye ko kimwe mu bibazo bikomeye abatangizi bahura na byo ari ukutagaragara cyangwa kutamenyekana, kandi ko ari byo uyu mushinga ugamije gukemura.

Ati “Ibi bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo kubona amahirwe menshi yo gufashwa nko guhura n’abashoramari, abafatanyabikorwa no kugira ababagana mu bikorwa byabo.”

Ba rwiyemezamirimo 12 bakomeje mu cyiciro gikurikiyeho, bazahabwa ubujyanama ndetse n’amahugurwa yo kunoza imishinga yabo mbere y’uko bajya kuyimurikira abagize akanama nkemurampaka mu gikorwa kizabera kuri Televiziyo.

Tangira StartUp TV Contest izerekanwa kuri Igihe TV mu byiciro bitandatu, aho buri cyumweru hazajya habaho gutoranya abatsinze kugeza hasigaye imishinga 6 izahembwa.

Abatowe muri iki cyiciro bazahatana mu gushaka ibihembo birimo amafaranga arenga miliyoni 10 Frw n’ibindi.

Tangira StartUp TV Contest ifite abafatanyabikorwa batandukanye barimo BRD, ICT Chamber, RSE, 250Startups Incubator, BPN, ESP, IGIHE, Aba VIP, Itara Productions, BTN, ATV, Royal FM, Capital FM, Nep Filmz na RG-Consult Inc.

 

Imishinga y’urubyiruko yatsinze izavamo itandatu izahembwa

 

 

 

 

Remmy Lubega yasobanuye uyu mushinga ugamije gukemura ko kimwe mu bibazo bikomeye abatangizi bahura na byo birimo kutamenyekana

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish