TOP 12

Finalists

ZIRIMWABAGABO Charles

One Health Connect Ni urubuga ikoranabuhanga mu buvuzi rutanga isuzuma rya kanseri nibimenyetso hakoreshejwe Al, inama kwa muganga ku giciro gito, ndetse na serivisi za USSD ku batagira smartphone.

Joseph Collin HABIMANA

Logan Investment Ikora bucuruzi bwAmabuye ni ubucuruzi bucuruza ibikomoka byose muri Kariyeri

Patrick NIYONKURU

Legacy Tech Hub Ifasha rubyiruko wu Rwanda, kubona ubumenyi ngiro mu ikoranabuhanga n'ubumenyi bwimyitwarire, inabaha ibisubizo byubuhanga n'ubujyanama bibafasha gutera imbere no guhangana n'ihindagurika ryihuse ryisoko rishingiye ku ikoranabuhanga

Hategekimana Venuste

VEKA 2 GREENTECH Ltd Ishingiye ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere iterwa na moteri Zibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu hakoreshjwe technology ya X-1R performance products zikorwa na NASA ndetse na HHO carbon cleaners nyuma yo gupima iyo myuka hakoreshejwe

ISHIMWE Herve

Mindtech Innovation LTD Ikora ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi, nka AVITECH, sisitemu yikoranabuhanga ifasha kurinda imyaka inyoni, bityo abahinzi bakongera umusaruro kandi bakagabanya igihombo.

NIYIGENA Omer

Eco Crop Ltd Ni sosiyete ikora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, ikora ifumbire yamazi ikomoka ku bimera kandi isukuye mu buryo bwa kinyarwanda. Binyuze mu guhindura imyanda shobora kubora ikongera imbaraga z Ubutaka no kuzamura umusaruro imyaka.

MUSABE Dieudonne

Musabe Consultancy Ltd Ni ikigo cyubujyanama gitanga serivisi zose zifasha ibigo n'imishinga gukorera mu mucyo no gutera imbere. byose bigamije kongera inyungu, kubahiriza amategeko, no guteza imbere iterambere rirambye.

Umuhirwa Janviere

Examira Group Urubuga rwikoranabuhanga rutanga amasomo yubumenyi mu Kinyarwanda, ajyanye n'iteganyanyigisho kandi asobanura ibibazo byibizamini bya leta, kugira ngo bifashe abanyeshuri gutsinda neza.

ISHIMWE Thiery Patrick

Jordan Pharmacy Ni inzu yita ku baturage,itanga imiti yizewe ku giciro gito,ikorane n'ubwishingizi n' ubuvuzi kugira ngo serivisi zubuzima ziborohere umurwayi.

Aline Uwimpuhwe

Africa Wizzy Safaris Itegura ingendo kandi zinorohereza abantu bafite ubumuga, zibafasha gusura no kugera ahantu hatandukanye mu Rwanda no muri Afurika, bagahura n'abandi, bakishimira ibyiza nyaburanga n'umuco nyarwanda n'uwahandi mu buryo bwuzuye kandi buboneye.

Jean Damscene IRADUKUNDA

Afriinox Ltd Ni umushinga ufite sisitemu y'ikoranabuhanga ikoreshwa mu korora amatungo, ifite ubushobozi bwo kumenya no kugenzura ubushyuhe hakurikijwe imyaka n'ibikenewe kumatungo. lyi sisitemu igabanya ikiguzi n'imvune z'abororozi,ikanafasha mukurama kw'amatungo kandi atanga umusaruro mwinshi.

MUTONI WASE Carine

Nerica Soap Ikora amasabune yubuzirantenge,ahendutse kandi afite impumuro zidasanzwe, byagenewe korohereza Abantu mu gukora isuku no guteza imbere isukura n'isuku bwite bigatanga icyizere mu miryango yose yo mu Rwanda.

rw-RWKinyarwanda